Rwanda National Police ibizamini

Rwanda National Police ibizamini

Ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bizatangira kuwa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2015

Ubuyobozi bwa Traffic police buri kwezi buba bufite gahunda yo gukoresha ibizamini abantu biyandikishije bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga, baba abakorera impushya z’agateganyo aho abazishaka babazwa ibyerekeranye n’amategeko y’umuhanda, haba ndetse n’izibemerera gutwara ibinyabiziga aho abazishaka bagaragaza ubushobozi bwo gutwara ikinyabiziga.

Gushaka kubaka ubushobozi bw’abafite amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, byatumye inshuro nyinshi zo gukora ibizamini zigenerwa abanyeshuri bize muri ayo mashuri, aho amezi 8 ku mwaka kugeza ubu aharirwa abiga mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, andi 4 gusa mu mwaka ibizamini bigahabwa abantu biyigishije ku giti cyabo dukunze kwita rusange.

Mu mwaka wa 2015, gahunda y’amezi atandatu iteye ku buryo bukurikira:

Mutarama, Werurwe, Mata na Kamena ni amezi yahariwe abakora ibizamini baciye mu mashuri, Gashyantare na Gicurasi akaba ari amezi yahariwe abiyigisha ku giti cyabo bakunzwe kwitwa private candidates mu rurimi rw’igifaransa.

CIP Emmanuel Kabanda, Umuvugizi w’ishami rya polisi rifite mu nshingano umutekano wo mu muhanda yagaragaje ko ibizamini byakozwe mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka n’ubwo muri rusange abantu batsindwa aribo benshi, ariko abakora ibizamini biyigishije bakunze kwita rusange ubona aribo batsindwa cyane. Mu kwezi kwa Mutarama 2015 aho ibizamini byahawe abize mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga abanyeshuri batsinze ku kigereranyo cya 41,6%, mu kwa Gashyantare 2015 muri rusange batsinda ku kigereranyo cya 29,5%, naho mu kwa Werurwe 2015 mu mashuri batsinda kuri 38,6%.

Yakomeje agaragaza ko ugutsindwa abantu ari benshi biterwa n’uko ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga abantu batabiha agaciro nk’ako baha andi masomo yigwa mu gihugu, nanone kandi n’abaca mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga ntibakurikire neza amasomo baba bagenewe ngo buzuze amasaha yose yabigenewe, bityo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bikaba nko gutomboza.

Yagize ati: “Uko kudaha agaciro kwiga amasomo yagenewe abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga kandi ubibonera mu bantu benshi bamaze kugaragara banyura inzira z’ubusamo mu kubona izo mpushya, bikavamo ko haboneka abiyita aba commissionaire bababeshya ko bakorana n’abapolisi ko bazabafasha kuzibona, bakabaca amafaranga y’umurengera akenshi bakabazanira impushya z’impimbano”.

Mu mibare yatangaje ni uko kuva uyu mwaka watangira hamaze gufatwa abantu bagera kuri 90 bakoresha impushya z’impimbano, kandi benshi ugasanga bazikoresha batazi ko ari impimbano kubera ko abazibahaye babaga barabijeje ibitangaza ko zatanzwe na polisi binyuze ku bapolisi b’inshuti zabo.

Yaburiye abantu ko batagomba kwishora mu byaha bihanwa n’igitabo cy’amategeko aho iyo bahamwe n’icyaha bahanishwa igifungo cy’imyaka hagati y’itanu n’irindwi hatabayeho kwiyibagiza ko n’iyo agize impanuka ubwishingizi yafashe ntacyo bumumarira.

Yavuze kandi ku bindi bimaze kugaragara aho abantu bumva batiyizeye basigaye bagura ababakorera ibizamini, bagafotora (scanner) indangamuntu bazishyizeho ifoto y’uri bukore ikizamini ariko indi myirondoro igasigara ari iy’uwamukodesheje. Muri urwo rwego hamaze gufatwa abantu 2 muri ibyo bikorwa.

Yakomeje asaba ko abantu bakwirinda ibyo bikorwa mu bizamini rusange bizatangira ku itariki 4/05/2015, abantu bagakora biyizeye bakagaragaza ubushobozi bwabo bakareka kwishora mu bikorwa byabakururira igifungo kandi bashobora kwiga neza bagatsinda.

Ingengabihe y’ibizamini by’ukwezi kwa gatanu/2015 iteye ku buryo bukurikira:

  •  Kuva tariki 04 kugeza tariki 9/05/2015: Ni mu Mujyi wa KIGALI;

  •  Kuva tariki 11 kugeza tariki 14/05/2015: Ni mu Ntara y’Amajyepfo n’uturere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Rutsiro na Ngororero two mu Ntara y’Uburengerazuba;

  • Kuva tariki 18 kugeza tariki 21/05/2015: Ni mu Ntara y’Amajyaruguru n’uturere twa Nyabihu na Rubavu two mu Ntara y’Uburengerazuba;

  • Kuva tariki 25 kugeza tariki 28/05/2015: Ni mu Ntara y’Iburasirazuba;

Ku byerekeranye n’ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga ku bazazikorera mu Mujyi wa Kigali, abo mu Turere twose tugize umujyi wa Kigali bazakorera kuri Stade Amahoro I Remera ku itariki 4/05/2015 kuva saa mbiri za mu gitondo, aba Nyarugenge bari basanzwe bakorera kuri Stade y’I Nyamirambo nabo bazajya I Remera kuko stade irimo gusanwa.

CIP E. Kabanda, yasoje asaba abantu kwitabira kandi bakazinduka kuko abazakora ari benshi, kugirango bitavuna ababaha ibizamini.